1Tes 5:16-18
Mwishime iteka, musenge ubudasiba, mu bibaho byose muhore mushima, kuko ari byo Imana ibashakaho muri Kristo Yesu.
33. MURI KRISTO YESU IMANA ISHAKA KO DUSENGA
Gusenga ni igikoresho cyifashishwa dusabana n’Imana kandi duhamagarirwa kubikora ubudasiba.
Ibi byerekana ko gusenga kuvugwa aha kudaterwa n’umwifato, (gufukama cyangwa guhumiriza) cyangwa ahantu (mu rusengero) kuko ibi ntiwabikora ubudasiba.
Imana ishaka ko ubaho ubuzima busabana nayo ibihe byose hatabayeho kuyijya kure mu bitekerezo kandi izabidushoboza.
Halleluiaah