URUKUNDO RUHEBUJE BYOSE KUBA INGENZI(Day6)

1 Abakorinto 13:4
Urukundo rurihangana rukagira neza, urukundo ntirugira ishyari, urukundo ntirwirarira, ntirwihimbaza,

5. NTIRWIRARIRA

Kwirarira biva ku mutima wa kamere idafite urukundo kuko niyo ihora yigamba ibyo yagezeho ndetse ikereka abandi ko ibaruta ibarenzeho n’andi magambo agaragaza kwirarira.

Umutima wasoromye urukundo kuri Yesu uhorana inyota yo kubona Imana ari yo ishyirwa hejuru muri byose nk’inkomoko y’ibyo dutunze byose ndetse n’icyo turi cyo.

Mwene data,
Tumbira Yesu wabayeho ubuzima bwo guca bugufi azarimbura muri wowe umutima wa kamere twavuze ko ari wo soko yo kwirarira kose n’ibindi bisa nako.

Maranatha

One Reply to “URUKUNDO RUHEBUJE BYOSE KUBA INGENZI(Day6)”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *