Matayo 18:32-33
Maze shebuja aramuhamagara aramubwira ati ‘Wa mugaragu mubi we, naguhariye wa mwenda wose kuko wanyinginze,
nawe ntiwari ukwiriye kubabarira mugenzi wawe nk’uko nakubabariye?
1️⃣5️⃣ IYAKUBABARIYE IGUTEGEREJEMO KUBABARIRA
Mu mugani w’umugaragu wahariwe na shebuja umwenda munini we akananirwa guhara umwenda muto, Yesu yatwibukije ko imbabazi yatugiriye akeneye ko tuziha abandi.
Yesu yatanze igiciro twari dukeneweho ngo twakire imbabazi z’Imana, yemera kubabazwa ngo tubabarirwe.
Uyu mwami wabambwe kubwawe arakwingingira kuba isoko y’imbabazi ze kuri bene data bakeneye imbabazi kuko ni bumwe mu buryo twerekana Yesu mu bandi.
Shalom