Abaroma8:1-2
Nuko rero noneho abari muri Kristo Yesu nta teka bazacirwaho, kuko itegeko ry’Umwuka w’ubugingo bwo muri Kristo Yesu ryambātuye ububata bw’itegeko ry’ibyaha n’urupfu,
4. ABARI MURI KRISTO YESU NTA TEKA BAZACIRWAHO
Kuba muri Kristo Yesu biduha ubudahangarwa mu rubanza rw’imperuka kuko muri rwo abanze kumwakira ngo ababere ubuturo bazakatirwa urupfu rw’iteka kubwo kutizera.
Bibiriya ivuga ko urukundo rw’Imana rwayiteye gutanga Yesu kugira ngo umwizera wese atarimbuka ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho,
Niyo mpamvu dukwiriye gukangurira abantu kudashyira imbaraga mu kuba mu idini ahubwo bakagira umwete wo kuba muri Kristo Yesu biaduhesha kugira ubuzima bukwiriye kuko no mu buzima busanzwe aho turi hari mu bagena uko twitwara.
Halleluiaaah
Twibere mu butware nubuyobozi BWA yesu kristo
Yesu ashimwe ni ENJENYIYERI
Yesu ahimbazwe Injennye
murakoze moderator
Hari inyigisho zitubwira ko kubà Kristof yaratubatuye bihagije, kdi nukuri, ariko bakavufa ko ruri abumudendezo kuko yatugiriye Ubuntu BWO kubabarira ibyaha kuvà uriya munsi abambwa.
NTA rubanza kuwamwemeye, uko yakwitwara kosé.
Wamfasha kubyumva. Kubà muri kristo buduhesha uburenganzira BWO kwifata uko twishakiye???
Ubundi kubaturwa ubwabyo bisobanura ko bakuwe mubyo bari barimo, kuba bakibigenderamo rero ni igihamya ko uwo bakiriye atari Kristo ubatura ahubwo ni undi Kristo tutayinya guhamya ko ari Anti-Kristo.