UMUMARO WO KUBA MURI KRISTO YESU(DAY14).

2Kor 2:14
Ariko Imana ishimwe kuko ihora iturangaje imbere, ikaduha kuneshereza muri Kristo no gukwiza hose impumuro nziza yo kuyimenya,

13. MURI KRISTO YESU DUHABWA KUNESHA
Kunesha ni inshingano z’umunyetorero wese nk’uko Kristo yabibwiye amatorero 7 yo muri Aziya.
Biragaraga ko ibanga ryo kunesha kwacu rituruka ku kwemera kuguma muri Kristo Yesu kuko atubera ubuhungiro n’ubwihisho.

Uwiteka ni imbaraga z’abantu be, Kandi ni igihome uwo yasize ahungiramo agakira.
Zaburi 28:8
Izina ry’Uwiteka ni umunara ukomeye, Umukiranutsi awuhungiramo, agakomera.
Imigani 18:10
Guma muri Yesu kuko niho intsinzi y’abera ituruka.

Halleluiaaah

2 Replies to “UMUMARO WO KUBA MURI KRISTO YESU(DAY14).”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *