UMUMARO WO KUBA MURI KRISTO YESU(DAY18)

2 Kor 5:19
kuko muri Kristo ari mo Imana yiyungiye n’abari mu isi ntiyaba ikibabaraho ibicumuro byabo, kandi noneho yatubikije ijambo ry’umwuzuro.

17. MURI KRISTO YESU NTITUKIBARWAHO IBICUMURO.

Kugera muri Kristo Yesu byaduhesheje kubona ububi bwacu turabwihana bityo Imana idutandukanya nabwo ntiyaba ikitubaraho ibicumuro byose twakoze tutarahagera kubw’imbabazi zayo.

Ukwiriye kumenya ko hanze ya Kristo nta mbabazi z’ibyaha zihaba ndetse n’imbaraga zibinesha kuko amaraso yabyishyuye abonekera muri we gusa.

Gira umwete wo kwinjira muri ubwo buruhukiro uzakurwaho ibyaha n’ibicumuro ubashe kibaho mu mudendezo uzira kibatwa kuko uwatubereye ubuturo yatubatuye.

Halleluiaaah

One Reply to “UMUMARO WO KUBA MURI KRISTO YESU(DAY18)”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *