Abefeso 3:6
Yuko abanyamahanga ari abaraganwa natwe kandi bakaba ingingo z’umubiri umwe natwe, abaheshejwe n’ubutumwa bwiza kuzagabana natwe muri Kristo Yesu ibyasezeranijwe.
24. MURI KRISTO, TWAGABANYE IBYASEZERANIJWE
Imana yasezeranije abayizera ibintu bitandukanye bihagarariwe n’ubugingo buhoraho bubonerwa muri Kristo Yesu gusa.
Kuba muri we byaduhesheje kuba abanyamigabane mu masezerano Imana yatanze kuko duhinduka abana bayo bikaduhesha kuba abaragwa.
Ibi bintu bitigeze kubonwa n’amaso, umutima ntubitekereze dukomeze tubikumbure tuzirikana ko tubiheshwa no kuba muri Kristo Yesu maze tugambirire kumugumamo kuko niwe nkuge y’agakiza twahawe anatubera umudugudu w’ubuhungiro.
Halleluiaaah