Abafilipi 3:14
Ndamaranira kugera aho dutanguranwa, ngo mpabwe ingororano zo guhamagara kw’Imana muri Kristo Yesu kwavuye mu ijuru.
27. MURI KRISTO YESU TWARAHAMAGAWE
Umuhamagaro udutera gukorera no gukunda Imana nawo tuwubonera muri Kristo Yesu kuko ni umuhamagaro wavuye ku mana mu ijuru.
Hari abantu bakora imirimo yitirirwa Imana ariko imitima yabo yibwira ko bari gukora kubw’inyungu z’umuntu runaka rimwe na rimwe bakaba banahembesha ubwo bibwira ko bakorera.
Mwene data,
Menya ko umuhamagaro w’abari muri Kristo Yesu waturutse ku mana bigutere gukora byose uhanze amaso iyo yaguhamagaye bizatuma udakorera ijisho ngo unebwe bityo ku munsi wo gupima imirimo ukazaseba kuko yahiye.
Halleluiaaah