UBWENGE BUVA MU IJURU (Day2)

Yakobo 3:17
Ariko ubwenge buva mu ijuru, irya mbere buraboneye kandi ni ubw’amahoro, n’ubw’ineza, bwemera kugirwa inama, bwuzuye imbabazi n’imbuto nziza, butarobanura ku butoni kandi butagira uburyarya.

1. BURABONEYE

Ikintu kiboneye ni ikintu kitarimo ubwandu kuko gitunganye rwose, umwe we yaravuze ngo ni ikintu kitatimo fraude kuko kiba cyanyuze mu nzira zemeye.

Mu isi y’Umwuka tubonezwa n’amaraso ya Yesu, ijambo rye ndetse n’Umwuka we tukabasha kubaho ubuzima butunganye rwose.

Mwene data,
Yesu yadusabye kugira ubwenge butarimo amahugu. Niyo mpamvu ukwiriye gusenga nka wa mwene data wasabye gutunganirizwa ubwenge ngo anezerwe kandi ahimbaze Imana (Ind373,2)

Halleluiaaah

One Reply to “UBWENGE BUVA MU IJURU (Day2)”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *